Constitution of the Republic of Rwanda 2003, as amended to 2023
Political Rights and Association
  • English
    Suffrage is universal and equal for all Rwandans.
    All Rwandans, both men and women, fulfilling the requirements provided for by law, have the right to vote and to be elected.
    … (Art. 2)
  • Kinyarwanda
    Itora ni uburenganzira bw’Abanyarwanda bose ku buryo bungana.
    Abanyarwanda bose, baba ab’igitsina gore cyangwa ab’igitsina gabo, bujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko bafite uburenganzira bwo gutora no gutorwa.
    … (Ingingo ya 2)
  • French
    Le suffrage est universel et égal pour tous les Rwandais.
    Tous les Rwandais, hommes et femmes, remplissant les conditions légales, ont le droit de vote et d’éligibilité.
    … (Art. 2)
Political Rights and Association
  • English
    The State of Rwanda commits itself to upholding the following fundamental principles and ensuring their respect:

    4° building a State governed by the rule of law, a pluralistic democratic Government, equality of all Rwandans and between men and women which is affirmed by women occupying at least thirty percent (30%) of positions in decision-making organs;
    … (Art. 10)
  • Kinyarwanda
    Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa:

    4° kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;
    … (Ingingo ya 10)
  • French
    L’Etat du Rwanda s’engage à se conformer aux principes fondamentaux suivants et à les faire respecter:

    4° édification d’un Etat de droit et du régime démocratique pluraliste, égalité de tous les Rwandais et égalité entre hommes et femmes reflétée par l’attribution aux femmes d’au moins trente pour cent (30%) des postes dans les instances de prise de décisions;
    … (Art. 10)
Political Rights and Association
  • English

    (1) All Rwandans have the right to participate in the governance of the country, either directly or through their freely chosen representatives, in accordance with the legislation.
    (2) All Rwandans have the right of equal access to the public service in accordance with their competence and abilities. (Art. 27)

  • Kinyarwanda

    (1) Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kugira uruhare mu buyobozi bw’Igihugu, baba babukoresheje ubwabo, cyangwa babinyujije ku babahagarariye bihitiyemo nta gahato, hakurikijwe amategeko. (2) Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana bwo kujya mu mirimo ya Leta hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi bwabo. (Ingingo ya 27)

  • French

    (1) Tous les Rwandais ont le droit de participer à la gouvernance du pays, soit directement, soit par l’intermédiaire de leurs représentants librement choisis conformément à la législation.
    (2) Tous les Rwandais ont le droit d’accès égal à la fonction publique, conformément à leurs compétences et capacités. (Art. 27)

Political Rights and Association
  • English
    The right to freedom of association is guaranteed and does not require prior authorisation.
    This right is exercised under conditions determined by law. (Art. 39)
  • Kinyarwanda
    Uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya.
    Ubu burenganzira bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko. (Ingingo ya 39)
  • French
    Le droit à la liberté d’association est garanti et ne peut pas être soumis à l’autorisation préalable.
    Les conditions d’exercice de ce droit sont déterminées par la loi. (Art. 39)
Political Rights and Association
  • English
    Every Rwandan has a right to join a political organisation of his or her choice, or not to join any.
    … (Art. 55)
  • Kinyarwanda
    Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya mu mutwe wa politiki yihitiyemo cyangwa ubwo kutawujyamo.
    … (Ingingo ya 55)
  • French
    Tout Rwandais a le droit d’adhérer à une formation politique de son choix ou de n’adhérer à aucune.
    … (Art. 55)
Links to all sites last visited 9 April 2024