Constitution of the Republic of Rwanda 2003, as amended to 2023
Equality and Non-Discrimination
  • English

    We, the People of Rwanda,

    (e) COMMITTED to building a State governed by the rule of law based on the respect for human rights, freedoms and on the principle of equality of all Rwandans before the law as well as that of equality between women and men;
    … (Preamble)

  • Kinyarwanda

    Twebwe, Abanyarwanda,

    (e) TWIYEMEJE kubaka Leta igendera ku mategeko, ishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ku bwisanzure no ku ihame ry’uko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko n’iry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo;
    … (Irangashingiro)

  • French

    Nous, Peuple Rwandais,

    (e) DÉTERMINÉS à bâtir un État de droit fondé sur le respect des droits de la personne, des libertés et du principe d’égalité de tous les Rwandais devant la loi et celui d’égalité entre les femmes et les hommes;
    … (Préambule)

Equality and Non-Discrimination
  • English

    The State of Rwanda commits itself to upholding and ensuring respect for the following fundamental principles:

    (b) eradication of discrimination and divisionism based on ethnicity, region or any other ground, as well as promotion of national unity;

    (d) building a State governed by the rule of law, a pluralistic democratic Government, equality of all Rwandans and between women and men which is affirmed by women occupying at least 30% of positions in decision-making organs;
    (e) building a State committed to promoting social welfare and establishing appropriate mechanisms for equal opportunity to social justice;
    … (Art. 10)

  • Kinyarwanda

    Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira no gutuma yubahirizwa:

    (b) kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, ku turere cyangwa ku kindi icyo ari cyo cyose, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda;

    (d) kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;
    (e) kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo;
    … (Ingingo ya 10)

  • French

    L’Etat du Rwanda s’engage à se conformer aux principes fondamentaux suivants et à les faire respecter:

    (b) l’éradication des discriminations et divisions fondées sur l’ethnie, la région ou tout autre motif et la promotion de l’unité nationale;

    (d) l’édification d’un État de droit et d’un régime démocratique pluraliste, l’égalité de tous les Rwandais et l’égalité entre les femmes et les hommes reflétée par l’attribution aux femmes d’au moins 30% des postes dans les instances de prise de décisions;
    (e) l’édification d’un État œuvrant à la promotion du bien-être de la population et la création des mécanismes appropriés pour faciliter l’accès à la justice sociale;
    … (Art. 10)

Equality and Non-Discrimination
  • English

    All human beings are equal before the law. They enjoy equal protection of the law. (Art. 15)

  • Kinyarwanda

    Abantu bose barareshya imbere y’amategeko. Amategeko abarengera ku buryo bumwe. (Ingingo ya 15)

  • French

    Tous les êtres humains sont égaux devant la loi. Ils jouissent d’une égale protection de la loi. (Art. 15)

Equality and Non-Discrimination
  • English

    (1) All Rwandans are born and remain equal in rights and freedoms.
    (2) Any form of or propaganda for discrimination, including on the basis of ethnicity, family or descent, clan, skin colour, sex, region, social status, religion or belief, opinion, wealth, cultural differences, language, economic status, physical or mental disability or any other form of discrimination are prohibited and punishable by law.(Art. 16)

  • Kinyarwanda

    (1) Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana.
    (2) Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza byaba bishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’imibereho, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko. (Ingingo ya 16)

  • French

    (1) Tous les Rwandais naissent et demeurent égaux en droits et en libertés.
    (2) Toute discrimination ou toute propagande en sa faveur, notamment celle fondée sur l’ethnie, la famille ou l’ascendance, le clan, la couleur de la peau, le sexe, la région, le statut social, la religion ou croyance, l’opinion, la fortune, la différence de culture, la langue, la situation économique, la déficience physique ou mentale ou sur toute autre forme de discrimination, sont prohibées et punies par la loi. (Art. 16)

Equality and Non-Discrimination
  • English


    (2) Propagation of ethnic, regional, racial discrimination or any other form of division is punished by law. (Art. 37)

  • Kinyarwanda


    (2) Kwamamaza ivangura rishingiye ku isanomuzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ari yo yose bihanwa n’amategeko. (Ingingo ya 37)

  • French


    (2) Toute propagande à caractère ethnique, régionaliste, raciste ou basée sur toute autre forme de division est punie par la loi. (Art. 37)

Equality and Non-Discrimination
  • English

    Every Rwandan has the duty to respect and consider his or her fellow beings without discrimination, and to maintain relations aimed at safeguarding, promoting and reinforcing mutual respect, solidarity and tolerance. (Art. 46)

  • Kinyarwanda

    Umunyarwanda wese afite inshingano zo kubaha no kutagira uwo avangura, no kugirana na bagenzi be imibanire igamije kubumbatira, guharanira no gushimangira ubwubahane, ubufatanye n’ubworoherane hagati yabo. (Ingingo ya 46)

  • French

    Tout Rwandais a le devoir de respecter et de considérer ses semblables sans discrimination aucune et d’entretenir avec eux des relations qui permettent de sauvegarder, de promouvoir et de renforcer le respect, la solidarité et la tolérance réciproques. (Art. 46)

Links to all sites last visited 9 April 2024