Constitution of the Republic of Rwanda 2003, as amended to 2023
Status of International Law
  • English
    The hierarchy of laws is as follows:
    1° Constitution;
    2° organic law;
    3° international treaties and agreements ratified by Rwanda;
    4° ordinary law;
    5° orders.
    A law cannot contradict another law that is higher in hierarchy.
    … (Art. 95)
  • Kinyarwanda
    Amategeko asumbana mu buryo bukurikira:
    1° Itegeko Nshinga;
    2° Itegeko Ngenga;
    3° amasezerano mpuzamahanga yemejwe n’u Rwanda;
    4° itegeko risanzwe;
    5° amateka.
    Nta tegeko rivuguruza iririsumba.
    … (Ingingo ya 95)
  • French
    Les lois sont hiérarchisées comme suit :
    1° la Constitution;
    2° la loi organique;
    3° les traités et accords internationaux ratifiés par le Rwanda;
    4° la loi ordinaire;
    5° les arrêtés.
    Une loi ne peut pas contredire une autre loi qui lui est supérieure.
    … (Art. 95)
Status of International Law
  • English
    Upon publication in the Official Gazette, international treaties and agreements which have been duly ratified or approved have the force of law as national legislation in accordance with the hierarchy of laws provided for under the first paragraph of Article 95 of this Constitution. (Art. 168)
  • Kinyarwanda
    Iyo amaze gutangazwa mu Igazeti ya Leta, amasezerano mpuzamahanga yemejwe burundu mu buryo buteganywa n’amategeko, agira agaciro nk’ak’andi mategeko akurikizwa mu gihugu hakurikijwe ibiteganywa mu gika cya mbere cy’ingingo ya 95 y’iri Tegeko Nshinga. (Ingingo ya 168)
  • French
    Les traités et accords internationaux régulièrement ratifiés ou approuvés, dès leur publication au Journal Officiel, ont une force obligatoire comme la législation nationale et suivant la hiérarchie des lois prévue à l’alinéa premier de l’article 95 de la présente Constitution. (Art. 168)
Status of International Law
  • English
    Where an international treaty or agreement contains provisions which are conflicting with the Constitution or an organic law, the power to ratify or approve that treaty or agreement cannot be exercised until the Constitution or the organic law is amended. (Art. 170)
  • Kinyarwanda
    Iyo amasezerano mpuzamahanga afite ingingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga cyangwa Itegeko Ngenga, ububasha bwo kuyemeza burundu ntibushobora gutangwa Itegeko Nshinga cyangwa iryo tegeko ngenga bitabanje kuvugururwa. (Ingingo ya 170)
  • French
    Lorsqu’un traité ou accord international comporte une clause contraire à la Constitution ou à une loi organique, le pouvoir de le ratifier ou de l’approuver ne peut être exercé qu’après la révision de la Constitution ou de la loi organique. (Art. 170)
Links to all sites last visited 9 April 2024