Constitution of the Republic of Rwanda 2003, as amended to 2023
Obligations of the State
  • English
    We, the People of Rwanda,

    COMMITTED to building a State governed by the rule of law, based on the respect for human rights, freedom and on the principle of equality of all Rwandans before the law as well as equality between men and women;
    … (Preamble)
  • Kinyarwanda
    Twebwe, Abanyarwanda,

    TWIYEMEJE kubaka Leta igendera ku mategeko, ishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ku bwisanzure no ku ihame ry’uko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko n’iry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo;
    … (Irangashingiro)
  • French
    Nous, Peuple Rwandais,

    DETERMINES à bâtir un Etat de droit fondé sur le respect des droits de la personne, des libertés et du principe d’égalité de tous les Rwandais devant la loi et celui d’égalité entre hommes et femmes;
    … (Préambule)
Obligations of the State
  • English
    A human being is sacred and inviolable.
    The State has an obligation to respect, protect and defend the human being. (Art. 13)
  • Kinyarwanda
    Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa.
    Leta ifite inshingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera. (Ingingo ya 13)
  • French
    La personne humaine est sacrée et inviolable.
    L’Etat a l’obligation de respecter, de protéger et de défendre la personne humaine. (Art. 13)
Obligations of the State
  • English
    The promotion of human rights is a responsibility of the State. … (Art. 42)
  • Kinyarwanda
    Guteza imbere uburenganzira bwa muntu ni inshingano ya Leta. … (Ingingo ya 42)
  • French
    L’Etat est responsable de la promotion des droits de la personne. … (Art. 42)
Obligations of Private Parties
  • English
    In exercising rights and freedoms, everyone is subject only to limitations provided for by the law aimed at ensuring recognition and respect of other people’s rights and freedoms, as well as public morals, public order and social welfare which generally characterise a democratic society. (Art. 41)
  • Kinyarwanda
    Mu gukoresha uburenganzira n’ubwisanzure, buri wese azitirwa gusa n’itegeko rigamije kwemera no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure by’abandi ndetse n’imyitwarire iboneye, ituze rusange rya rubanda n’imibereho myiza muri rusange biranga Igihugu kigendera kuri demokarasi. (Ingingo ya 41)
  • French
    Dans l’exercice de ses droits et dans la jouissance de ses libertés, chacun n’est soumis qu’aux limitations établies par la loi ayant pour objet la reconnaissance et le respect des droits et libertés d’autrui, ainsi que les exigences de la moralité publique, de l’ordre public et du bien-être social qui caractérisent généralement une société démocratique. (Art. 41)
Obligations of Private Parties
  • English


    (2) Every Rwandan has the duty to defy superior orders if they constitute a serious and obvious violation of human rights and freedoms. (Art. 49)

  • Kinyarwanda


    (2) Buri Munyarwanda afite inshingano yo kudakurikiza amabwiriza ahawe n’umutegeka mu gihe ayo mabwiriza abangamiye ku buryo bukomeye kandi bugaragara uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. (Ingingo ya 49)

  • French


    (2) Tout Rwandais a le devoir de refuser de se soumettre aux ordres de ses supérieurs si ces ordres constituent une violation grave et manifeste des droits de l’homme et des libertés. (Art. 49)

Judicial Protection
  • English
    The Judiciary is the guardian of human rights and freedoms. This duty is exercised in accordance with this Constitution and other laws. (Art. 43)
  • Kinyarwanda
    Ubutegetsi bw’Ubucamanza ni bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Iyo nshingano yubahirizwa mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko. (Ingingo ya 43)
  • French
    Le Pouvoir Judiciaire est le gardien des droits et des libertés de la personne. Cette mission est exercée conformément à la présente Constitution et d’autres lois. (Art. 43)
National Human Rights Bodies
  • English

    The promotion of human rights is a responsibility of the State. This responsibility is particularly exercised by the National Commission for Human Rights. This Commission is independent. (Art. 42)

  • Kinyarwanda

    Guteza imbere uburenganzira bwa muntu ni inshingano ya Leta. Bishinzwe by’umwihariko Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu. Iyo Komisiyo irigenga. (Ingingo ya 42)

  • French

    L’Etat est responsable de la promotion des droits de la personne. Cette responsabilité incombe particulièrement à la Commission Nationale des Droits de la Personne. Cette Commission est indépendante. (Art. 42)

National Human Rights Bodies
  • English

    (1) The national commissions, specialised organs and national councils entrusted with the responsibility to help in resolving important issues facing the country are the following:
    (a) national commissions:
    (i) National Commission for Human Rights;

    (b) specialised organs:
    (i) Office of the Ombudsman;

    (2) Specific laws determine the mission, organisation and functioning of these organs.
    … (Art. 140)

  • Kinyarwanda

    Komisiyo z’Igihugu, Inzego Zihariye n’Inama z’Igihugu zishinzwe gufasha gukemura ibibazo bikomeye by’Igihugu ni izi zikurikira:
    (a) Komisiyo z’Igihugu:
    (i) Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu;

    (b) inzego zihariye:
    (i) Urwego rw’Umuvunyi;

    (2) Amategeko yihariye ateganya inshingano, imitunganyirize n’imikorere by’izo nzego.
    … (Ingingo ya 140)

  • French

    Les commissions nationales, les organes spécialisés et les conseils nationaux chargés de contribuer à la résolution des problèmes majeurs du pays sont les suivants:
    (a) les commissions nationales:
    (i) la Commission nationale des Droits de la Personne;

    (b) les organes spécialisés:
    (i) l’Office de l’Ombudsman;

    (2) Les lois spécifiques déterminent la mission, l’organisation et le fonctionnement de ces organes.
    … (Art. 140)

Links to all sites last visited 9 April 2024