Constitution of the Republic of Rwanda 2003, as amended to 2023
Limitations and/or Derogations
  • English
    In exercising rights and freedoms, everyone is subject only to limitations provided for by the law aimed at ensuring recognition and respect of other people’s rights and freedoms, as well as public morals, public order and social welfare which generally characterise a democratic society. (Art. 41)
  • Kinyarwanda
    Mu gukoresha uburenganzira n’ubwisanzure, buri wese azitirwa gusa n’itegeko rigamije kwemera no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure by’abandi ndetse n’imyitwarire iboneye, ituze rusange rya rubanda n’imibereho myiza muri rusange biranga Igihugu kigendera kuri demokarasi. (Ingingo ya 41)
  • French
    Dans l’exercice de ses droits et dans la jouissance de ses libertés, chacun n’est soumis qu’aux limitations établies par la loi ayant pour objet la reconnaissance et le respect des droits et libertés d’autrui, ainsi que les exigences de la moralité publique, de l’ordre public et du bien-être social qui caractérisent généralement une société démocratique. (Art. 41)
Limitations and/or Derogations
  • English

    (1) A declaration of a state of emergency cannot under any circumstances violate the right to life and physical and mental integrity of the person, the rights granted to people by law in relation to their status, capacity and nationality; the principle of nonretroactivity of criminal law, the right to defence and freedom of thought, conscience and religion.
    (2) A declaration of a state of emergency cannot under any circumstances affect powers of the President of the Republic, the Parliament, the Supreme Court and the Prime Minister nor can it modify the principles relating to the responsibility of the State and public servants provided for in this Constitution. (Art. 136)

  • Kinyarwanda

    (1) Gutangaza ibihe by’amage ntibishobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha byabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure mu bitekerezo, mu mutimanama no ku idini.
    (2) Gutangaza ibihe by’amage ntibishobora na rimwe kubangamira ububasha bwa Perezida wa Repubulika, ubw’Inteko Ishinga Amategeko, ubw’Urukiko rw’Ikirenga n’ubwa Minisitiri w’Intebe cyangwa guhindura amahame yerekeye ibyo Leta n’abakozi bayo bashobora kuryozwa hakurikijwe iri Tegeko Nshinga. (Ingingo ya 136)

  • French

    (1) La déclaration de l’état d’urgence ne peut en aucun cas porter atteinte au droit à la vie, à l’intégrité physique et mentale, à l’état et à la capacité des personnes, à la nationalité, à la non-rétroactivité de la loi pénale, au droit de la défense ni à la liberté de pensée, de conscience et de religion.
    (2) La déclaration de l’état d’urgence ne peut en aucun cas affecter les compétences du Président de la République, du Parlement, de la Cour Suprême et du Premier Ministre ni modifier les principes de responsabilité de l’État et de ses agents consacrés par la présente Constitution. (Art. 136)

Links to all sites last visited 9 April 2024