Constitution of the Republic of Rwanda 2003, as amended to 2023
Marriage and Family Life
  • English

    We, People of Rwanda,

    (h) RESOLVED further to uphold our values based on family, morality and patriotism, and ensure that all the branches of government work for our common interest;
    … (Preamble)

  • Kinyarwanda

    Twebwe, Abanyarwanda,

    (h) TWIYEMEJE kubumbatira indangagaciro zacu zishingiye ku muryango, ku bupfura, ku gukunda Igihugu no guharanira ko inzego zose z’ubutegetsi bwa Leta zikora mu nyungu z’Abanyarwanda twese;
    … (Irangashingiro)

  • French

    Nous, Peuple Rwandais,

    (h) RÉSOLUS également à sauvegarder nos valeurs fondées sur la famille, la morale et le patriotisme et à assurer que tous les pouvoirs de l’État œuvrent pour notre intérêt commun;
    … (Préambule)

Marriage and Family Life
  • English

    (1) The right to marry and found a family is guaranteed by law.
    (2) A civil monogamous marriage between a man and a woman is the only recognised marital union.
    (3) However, a monogamous marriage between a man and a woman contracted outside Rwanda in accordance with the law of the country of celebration of the marriage is recognised.
    (4) No one can enter into marriage without his or her free and full consent.
    (5) Spouses are entitled to equal rights and obligations at the time of marriage, during the marriage and at the time of divorce.
    (6) A law determines conditions, formalities and effects of marriage. (Art. 17)

  • Kinyarwanda

    (1) Uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango burengerwa n’amategeko.
    (2) Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe.
    (3) Icyakora, ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko y’Igihugu basezeraniyemo kuremewe.
    (4) Ntawe ushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe busesuye.
    (5) Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranwa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana.
    (6) Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’inkurikizi z’ubushyingiranwe. (Ingingo ya 17)

  • French

    (1) Le droit de se marier et de fonder une famille est garanti par la loi.
    (2) Le mariage civil monogamique entre un homme et une femme est la seule union conjugale reconnue.
    (3) Toutefois, le mariage monogamique entre un homme et une femme contractée à l’étranger conformément à la loi du pays de célébration de ce mariage est reconnu.
    (4) Nul ne peut contracter le mariage sans son libre et plein consentement.
    (5) Les époux ont les mêmes droits et les mêmes obligations au moment du mariage, dans le mariage et lors du divorce.
    (6) Une loi détermine les conditions, les formalités et les effets du mariage. (Art. 17)

Marriage and Family Life
  • English

    (1) The family, being the natural foundation of the Rwandan society, is protected by the State.
    (2) Both parents have the right and responsibility to raise their children.
    (3) The State puts in place appropriate legislation and organs for the protection of the family, particularly the child and mother, in order to ensure that the family flourishes. (Art. 18)

  • Kinyarwanda

    (1) Umuryango, ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, urengerwa na Leta.
    (2) Ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo.
    (3) Leta ishyiraho amategeko n’inzego bikwiye bishinzwe kurengera umuryango, by’umwihariko umwana na nyina, kugira ngo umuryango ugire ubwisanzure. (Ingingo ya 18)

  • French

    (1) La famille, base naturelle de la société rwandaise, est protégée par l’État.
    (2) Les deux parents ont le droit et la responsabilité d’élever leurs enfants.
    (3) L’État met en place une législation et des organes appropriés pour la protection de la famille, de l’enfant et de la mère en particulier, en vue de l’épanouissement de la famille. (Art. 18)

Marriage and Family Life
  • English

    The privacy of a person, his or her family, home or correspondence shall not be subjected to arbitrary interference;
    … (Art. 23)

  • Kinyarwanda

    (1) Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe cyangwa ubutumwa yohererezanya n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
    … (Ingingo ya 23)

  • French

    (1) Nul ne peut faire l’objet d’immixtion arbitraire dans sa vie privée, celle de sa famille, son domicile ou sa correspondance ;
    … (Art. 23)

Links to all sites last visited 9 April 2024