Constitution of the Republic of Rwanda 2003, as amended to 2023
Head of State
  • English
    Executive Power is vested in the President of the Republic and in Cabinet. (Art. 97)
  • Kinyarwanda
    Ubutegetsi Nyubahirizategeko bushinzwe Perezida wa Repubulika na Guverinoma. (Ingingo ya 97)
  • French
    Le Pouvoir Exécutif est exercé par le Président de la République et le Gouvernement. (Art. 97)
Head of State
  • English
    The President of the Republic is the Head of State.
    The President of the Republic is the defender of the Constitution and the guarantor of national unity.
    The President of the Republic ensures the continuity of the State, independence and sovereignty of the country and the respect of international treaties.
    … (Art. 98)
  • Kinyarwanda
    Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu.
    Perezida wa Repubulika ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
    Perezida wa Repubulika yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga.
    … (Ingingo ya 98)
  • French
    Le Président de la République est le Chef de l’Etat.
    Le Président de la République est le défenseur de la Constitution et le garant de l’unité nationale.
    Le Président de la République est le garant de la continuité de l’Etat, de l’indépendance et de la souveraineté nationales, et du respect des traités internationaux.
    … (Art. 98)
Head of State
  • English
    A candidate for the office of the President of the Republic must:
    1° be of Rwandan nationality by origin;
    2° not hold any other nationality;
    3° be irreproachable in his or her conduct and social relations;
    4° not have been definitively sentenced to an imprisonment of six (6) months or more;
    5° not have been deprived of civil and political rights by a Court decision;
    6° be at least thirty five (35) years old at the time of his or her candidacy;
    7° reside in Rwanda at the time of submitting his or her candidacy. (Art. 99)
  • Kinyarwanda
    Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba:
    1° afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;
    2° nta bundi bwenegihugu afite;
    3° indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;
    4° atarigeze akatirwa burundu igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6);
    5° atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;
    6° afite nibura imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;
    7° aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya. (Ingingo ya 99)
  • French
    Pour être candidat à la Présidence de la République, il faut remplir les conditions suivantes:
    1° être de nationalité rwandaise d’origine;
    2° ne détenir aucune autre nationalité;
    3° être irréprochable dans sa conduite et ses relations sociales;
    4° n’avoir pas été condamné définitivement à une peine d'emprisonnement égale ou supérieure à six (6) mois;
    5° n’avoir pas été déchu par décision judiciaire des droits civiques et politiques;
    6° être âgé de trente-cinq (35) ans au moins au moment de sa candidature;
    7° résider sur le territoire du Rwanda au moment du dépôt de candidature. (Art. 99)
Head of State
  • English

    The organic law governing elections determines the procedure for submitting presidential candidacy, conducting elections, counting of ballots, resolving election disputes, proclamation of electoral results its timing. The organic law also determines other necessary matters to ensure fair and free elections. (Art. 100)
  • Kinyarwanda

    Itegeko Ngenga rigenga amatora riteganya uburyo bwo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uko itora rikorwa, ibarura ry’amajwi, uburyo bwo gukemura impaka zivutse, gutangaza ibyavuye mu itora n'igihe ntarengwa cyo kubitangaza. Iryo tegeko ngenga riteganya n'ibindi bya ngombwa kugira ngo amatora atungane kandi akorwe mu mucyo. (Ingingo ya 100)
  • French

    La loi organique régissant les élections détermine les conditions de présentation de la candidature présidentielle, déroulement du scrutin, dépouillement, règlement des contestations, proclamation des résultats et ses délais limites. Cette loi organique précise également toutes les autres dispositions nécessaires au bon déroulement et à la transparence du scrutin. (Art. 100)
Links to all sites last visited 9 April 2024