SEARCH DATABASE
The Global Gender Equality Constitutional Database is a repository of gender equality related provisions in 194 constitutions from around the world. The Database was updated in partnership with the International Bar Association's Human Rights Institute (IBAHRI) and with support from the Swedish International Development Agency (SIDA) and the Government of Japan. Experience its wealth and depth of information by starting your search now.
Political Rights and Association
- EnglishEvery Rwandan has a right to join a political organisation of his or her choice, or not to join any.
… (Art. 55) - KinyarwandaBuri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya mu mutwe wa politiki yihitiyemo cyangwa ubwo kutawujyamo.
… (Ingingo ya 55) - FrenchTout Rwandais a le droit d’adhérer à une formation politique de son choix ou de n’adhérer à aucune.
… (Art. 55)
Political Rights and Association
- EnglishThe right to freedom of association is guaranteed and does not require prior authorisation.
This right is exercised under conditions determined by law. (Art. 39) - KinyarwandaUburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya.
Ubu burenganzira bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko. (Ingingo ya 39) - FrenchLe droit à la liberté d’association est garanti et ne peut pas être soumis à l’autorisation préalable.
Les conditions d’exercice de ce droit sont déterminées par la loi. (Art. 39)
Political Parties
- English
Political organisations are prohibited from basing themselves on race, ethnic group, tribe, lineage, ancestry, region, sex, religion or any other division which may lead to discrimination. (Art. 57)
- Kinyarwanda
Imitwe ya politiki ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura. (Ingingo ya 57)
- French
Il est interdit aux formations politiques de s’identifier à une race, une ethnie, une tribu, un lignage, une ascendance, une région, un sexe, une religion ou à tout autre élément pouvant servir de base à la discrimination. (Art. 57)
Political Parties
- English
(1) Political organisations must always reflect the unity of Rwandans as well as equality and complementarity of women and men in the recruitment of members, in establishing their leadership organs, and in their functioning and activities.
(2) Political organisations must abide by the Constitution and other laws. They must conform to democratic principles and not compromise national unity, territorial integrity and national security. (Art. 56) - Kinyarwanda
(1) Imitwe ya politiki igomba buri gihe kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda hamwe n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho inzego z’ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byayo.
(2) Imitwe ya politiki igomba kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko. Igomba gukurikiza amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu. (Ingingo ya 56) - French
(1) Les formations politiques doivent toujours refléter l’unité nationale ainsi que l’égalité et la complémentarité entre les femmes et les hommes dans le recrutement des membres, dans la mise en place des organes dirigeants, et dans leur fonctionnement et leurs activités.
(2) Les formations politiques doivent respecter la Constitution et les autres lois. Elles doivent se conformer aux principes démocratiques et éviter de porter atteinte à l’unité nationale, à l’intégrité du territoire et à la sécurité nationale. (Art. 56)
Political Parties
- English
(1) A multiparty system is recognised.
(2) Political organisations fulfilling the conditions required by law may be formed and operate freely.
(3) Duly registered political organisations receive State grants.
(4) An organic law determines the modalities for the establishment and functioning of political organisations, the conduct of their leaders, and the process of receiving State grants. (Art. 54) - Kinyarwanda
(1) Imitwe ya politiki myinshi iremewe.
(2) Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure.
(3) Imitwe ya politiki yemewe ibona inkunga ya Leta.
(4) Itegeko Ngenga rigena uburyo imitwe ya politiki ishyirwaho, imikorere yayo, imyitwarire y’abayobozi bayo n’uko ibona inkunga ya Leta. (Ingingo ya 54) - French
(1) Le multipartisme est reconnu.
(2) Les formations politiques remplissant les conditions légales peuvent être formées et exercer librement leurs activités.
(3) Les formations politiques légalement constituées bénéficient d’une subvention de l’État.
(4) Une loi organique régit les modalités de création et de fonctionnement des formations politiques, l’éthique de leurs leaders et la procédure d’obtention des subventions de l’État. (Art. 54)
Electoral Bodies
- EnglishThe national commissions, specialised organs and national councils entrusted with the responsibility to help in resolving important issues facing the country are the following:
1° national commissions:
…
d) National Electoral Commission;
…
Specific laws determine the mission, organisation and functioning of these institutions.
… (Art. 139) - KinyarwandaKomisiyo z’Igihugu, Inzego Zihariye n’Inama z’Igihugu zishinzwe gufasha gukemura ibibazo bikomeye by’Igihugu ni izi zikurikira:
1° Komisiyo z’Igihugu:
…
d) Komisiyo y’Igihugu y’Amatora;
…
Specific laws determine the mission, organisation and functioning of these institutions.
… (Ingingo ya 139) - FrenchLes commissions nationales, les organes spécialisés et les conseils nationaux chargés de contribuer à la résolution des problèmes majeurs du pays sont les suivants:
1°Les commissions nationales:
…
d) La Commission Nationale Electorale;
…
Les lois spécifiques déterminent la mission, l’organisation et le fonctionnement de ces institutions.
… (Art. 139)
National level
- EnglishThe Senate is composed of twenty-six (26) Senators elected or appointed as follows:
1° twelve (12) Senators elected by specific electoral colleges in accordance with national administrative entities;
2° eight (8) Senators appointed by the President of the Republic, giving particular consideration to the principles of national unity, the representation of historically marginalised groups, and any other national interests;
3° four (4) Senators designated by the National Consultative Forum of Political Organisations;
4° one (1) academician or researcher from public universities and institutions of higher learning, holding at least the rank of Associate Professor, elected by the academic and research staff of the same universities and institutions;
5° one (1) academician or researcher from private universities and institutions of higher learning, holding at least the rank of Associate Professor, elected by the academic and research staff of the same universities and institutions.
…
The organs responsible for the nomination of Senators take into account national unity and the principle of gender equality.
At least thirty percent (30%) of elected and appointed Senators must be women.
… (Art. 80) - KinyarwandaSena igizwe n’Abasenateri makumyabiri na batandatu (26) batorwa cyangwa bashyirwaho ku buryo bukurikira:
1° cumi na babiri (12) batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu;
2° umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu;
3° bane (4) bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ;
4° Umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo;
5° umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.
…
Inzego zishinzwe kugena abagomba kujya muri Sena zigomba kwita ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ihame ry’uburinganire.
Nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’Abasenateri batorwa n’Abasenateri bashyirwaho bagomba kuba ari ab’igitsina gore.
… (Ingingo ya 80) - FrenchLe Sénat est composé de vingt-six (26) Sénateurs élus ou désignés comme suit :
1° douze (12) Sénateurs élus par des collèges électoraux spécifiques, en fonction des entités administratives du pays;
2° huit (8) Sénateurs nommés par le Président de la République, tenant compte en particulier à l’unité nationale, la représentation des groupes historiquement marginalisés et aux autres intérêts nationaux;
3° quatre (4) Sénateurs nommés par le Forum National de Concertation des Formations Politiques ;
4° un (1) enseignant ou chercheur issu des universités et institutions d’enseignement supérieur publiques ayant au moins le grade académique de Professeur Associé, élu par le corps académique et de recherche de ces universités et institutions;
5° un (1) enseignant ou chercheur issu des universités et institutions d’enseignement supérieur privées ayant au moins le grade académique de Professeur Associé, élu par le corps académique et de recherche de ces universités et institutions.
…
Les organes chargés de désigner les Sénateurs sont tenus de prendre en considération l’unité nationale et le principe d’égalité entre hommes et femmes.
Au moins trente pourcent (30%) des Sénateurs élus et des Sénateurs nommés doivent être de sexe féminin.
… (Art. 80)
National level
- English
(1) The Chamber of Deputies is composed of 80 Deputies. They originate and are elected from the following categories:
(a) 53 Deputies elected from a fixed list of names of candidates proposed by political organisations or independent candidates elected by direct universal suffrage based on proportional representation;
(b) 24 women Deputies elected by specific electoral colleges in accordance with the national administrative entities;
(c) two Deputies elected by the National Youth Council;
(d) one Deputy elected by the National Council of Persons with Disabilities.
…
(3) At least 30% of Deputies must be women.
... (Art. 75) - Kinyarwanda
(1) Umutwe w’Abadepite ugizwe n’Abadepite 80. Baturuka kandi batorerwa mu byiciro bikurikira:
(a) Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo. Batorwa mu matora rusange ataziguye ku buryo busaranganya imyanya;
(b) Abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu;
(c) Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y'Urubyiruko;
(d) Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.
…
(3) Nibura 30% by’Abadepite bagomba kuba ari abagore.
... (Ingingo ya 75) - French
(1) La Chambre des Députés est composée de 80 Députés. Ils proviennent des catégories suivantes et sont élus dans les suivantes catégories:
(a) 53 Députés élus sur une liste bloquée des noms de candidats proposés par les formations politiques ou de candidats indépendants, élus au suffrage universel direct sur base de la représentation proportionnelle;
(b) 24 Députés de sexe féminin élus par des collèges électoraux spécifiques en fonction des entités administratives du pays;
(c) deux Députés élus par le Conseil national de la Jeunesse;
(d) un Député élu par le Conseil national des Personnes handicapées.
…
(3) Au moins 30% des Députés doivent être de sexe féminin.
... (Art. 75)
Head of State
- English…
The organic law governing elections determines the procedure for submitting presidential candidacy, conducting elections, counting of ballots, resolving election disputes, proclamation of electoral results its timing. The organic law also determines other necessary matters to ensure fair and free elections. (Art. 100) - Kinyarwanda…
Itegeko Ngenga rigenga amatora riteganya uburyo bwo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, uko itora rikorwa, ibarura ry’amajwi, uburyo bwo gukemura impaka zivutse, gutangaza ibyavuye mu itora n'igihe ntarengwa cyo kubitangaza. Iryo tegeko ngenga riteganya n'ibindi bya ngombwa kugira ngo amatora atungane kandi akorwe mu mucyo. (Ingingo ya 100) - French…
La loi organique régissant les élections détermine les conditions de présentation de la candidature présidentielle, déroulement du scrutin, dépouillement, règlement des contestations, proclamation des résultats et ses délais limites. Cette loi organique précise également toutes les autres dispositions nécessaires au bon déroulement et à la transparence du scrutin. (Art. 100)
Head of State
- EnglishA candidate for the office of the President of the Republic must:
1° be of Rwandan nationality by origin;
2° not hold any other nationality;
3° be irreproachable in his or her conduct and social relations;
4° not have been definitively sentenced to an imprisonment of six (6) months or more;
5° not have been deprived of civil and political rights by a Court decision;
6° be at least thirty five (35) years old at the time of his or her candidacy;
7° reside in Rwanda at the time of submitting his or her candidacy. (Art. 99) - KinyarwandaUmukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba:
1° afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;
2° nta bundi bwenegihugu afite;
3° indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;
4° atarigeze akatirwa burundu igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6);
5° atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;
6° afite nibura imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;
7° aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya. (Ingingo ya 99) - FrenchPour être candidat à la Présidence de la République, il faut remplir les conditions suivantes:
1° être de nationalité rwandaise d’origine;
2° ne détenir aucune autre nationalité;
3° être irréprochable dans sa conduite et ses relations sociales;
4° n’avoir pas été condamné définitivement à une peine d'emprisonnement égale ou supérieure à six (6) mois;
5° n’avoir pas été déchu par décision judiciaire des droits civiques et politiques;
6° être âgé de trente-cinq (35) ans au moins au moment de sa candidature;
7° résider sur le territoire du Rwanda au moment du dépôt de candidature. (Art. 99)